Nta mpuwe bagiriye iki gisambo! Abasore 2 batawe muri yombi bazira ibyo bakoreye umujura wari wabateye mu rugo agamije kwiba

Ruhango: Abasore babiri barwanye n’uwari wabateye mu rugo agamije kwiba, bikamuviramo urupfu batawe muri yombi, bafunganywe n’undi wari kumwe n’uwo wapfuye akekwaho ubujura.

Mu ijoro ryakeye taliki 12/09/2025 ahagana mu rukerera abagabo babiri, umwe w’imyaka 57 n’undi w’imyaka 73 bitwaje intwaro gakondo harimo imihoro, icumu ndetse n’icyuma bateye mu rugo rw’uwitwa Uwineza Providence w’imyaka 49 ruherereye mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Tambwe mu mudugudu wa Ruduha.

Abo bagabo ngo bacukuye inzu bashaka kwiba ihene, abahungu bo muri urwo rugo babyutse baratabara batangira kurwana.

Umuhungu umwe w’imyaka 17 bamutema ku kaboko, mukuru we w’imyaka 24 yahise akubita umwe mu bateye witwa Uwiragiye Fabien w’imyaka 73 inkoni ku gahanga arakomereka, baramufata bamujyana ku kigo nderabuzima cya Tambwe agezeyo ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko ku bufatanye n’abaturage Polisi na RIB bakimara guhabwa amakuru bahise bajyayo hafatwa aba basore uko ari babiri.

Undi wari kumwe na nyakwigendera na we yarafashwe ubu bose bafungiye kuri sitasiyo  ya Polisi ya Kinazi. Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Polisi iributsa abakomeje kwijandika mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage birimo ubujura kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.

Polisi isaba abaturage kwirinda urugomo rurimo kwihanira, kubireka kuko bitemewe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top