Umunyamakuru w’Umurundi wari impunzi mu Rwanda yashimuswe

Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byo mu karere aravuga ko Niyukuri Dieudonné, uzwi cyane ku izina rya Rabin, umunyamakuru w’Umurundi wari impunzi mu Rwanda, yashimuswe n’inzego z’umutekano z’u Burundi.

Nk’uko ikinyamakuru Bwiza TV kibitangaza, uyu munyamakuru ubu afungiwe muri kasho ya SNR i Rohero, ahantu hazwi cyane mu Burundi kubera gufungirwamo abantu bakekwaho kurwanya ubutegetsi. Amakuru yizewe yemeza ko akorerwa iyicarubozo rikomeye, ibyo bikaba byagaragaye no mu bisohoka mu manara yasuzumwe binyuze muri telefoni ye.

Rabin yari azwi cyane mu gusobanura politiki y’akarere k’Ibiyaga Bigari, aho yakunze kuvuga ku bibazo bya politiki muri Afurika y’Uburasirazuba no mu Burundi by’umwihariko. Imvugo ze zakunze kwibanda ku kunenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD buyobowe na Perezida Évariste Ndayishimiye, ari na byo bikekwa ko byatumye agirwa intama y’imihigo.

Kugeza ubu, inzego z’u Burundi ntacyo ziratangaza ku ifungwa rye, mu gihe abamukurikiranira hafi bavuga ko ari ihonyora rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu no kwibasira itangazamakuru ryigenga.

Iyi nkuru ikomeje gutera impungenge imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanyamakuru bo mu karere, bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko gukorera mu bihugu bifite ubutegetsi budashyigikira ubwisanzure bw’itangazamakuru bikiri ingorabahizi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top