Bayarya bayabiriye ibyuya! Ubusambanyi buteye ubwoba bukorerwa abakobwa i Dubai

Abenshi muri abo bakobwa babwirwa ko bagiye kubona akazi mu mahoteli, mu masoko cyangwa mu bikorwa by’ubucuruzi. Ariko bageze i Dubai, basanga ibyo babwiwe ari ibinyoma. Bahita bashyirwa mu macumbi yuzuye abandi bakobwa benshi, maze bakabwirwa ko bafite amadeni akomeye: amafaranga y’itike y’indege, visa, icumbi n’ibiryo.

Abo bakobwa basabwa kubyishyura mu buryo bumwe gusa: kwemerera abakiriya b’abaherwe imibonano mpuzabitsina idasanzwe, rimwe na rimwe irimo ibikorwa biteye isoni birenze urugero, nk’uko bamwe babitangarije BBC.

Bamwe bavuga ko basambanywa n’abagabo barenze 3 kandi biteye inshinge ni mu gihe abandi bahamirije BBC ko hari n’igihe basigaye amazirantoki umubiri wose mu gihe bagiye guhura n’abo bagabo.

Mu mwaka wa 2021 na 2022, abakobwa babiri b’Abanya-Uganda, Kayla Birungi na Monic Karungi bapfuye mu buryo budasobanutse nyuma yo kugwa mu nyubako ndende i Dubai.

Polisi yahise ivuga ko ari ukwiyahura cyangwa izindi mpanuka. Ariko inshuti n’imiryango yabo ntibabyemeye, kuko bombi bari barashatse uburyo bwo kuva mu maboko y’uwitwa Charles Mwesigwa, ukekwaho kuba ari we uyobora ako gatsiko.

Umuturanyi umwe yabwiye BBC ko yabonye Monic yishimira kubona akandi kazi keza katari ako gukora imibonano mpuzabitsina, ariko hashize iminsi mike gusa, asanga apfuye.

Bamwe mu bakobwa barokotse bemeje ko bamwe mu bakiriya babo bari Abanyaburayi bakomeye, ndetse bakabasaba ibikorwa bimeze nk’iby’ubugome n’ibyo gusuzugura cyane abirabura.

Umwe yagize ati: “Iyo navugaga nti ‘sinabikora’, byabahaga ishyaka ryo kuntoteza kurushaho. Bashakaga umuntu arira, asakuza, akiruka. Kandi uwo muntu mu maso yabo agomba kuba umukobwa w’umwirabura.”

Abagerageje gusaba ubufasha kuri polisi i Dubai basubijwe nabi, bamwe babwirwa ko “Abanyafurika ari bo biteza ibibazo ubwabo”.

Imiryango ya Monic na Kayla iri mu gahinda. Ntibigeze basubizwa neza ku rupfu rw’abana babo. Monic, byo by’umwihariko, umurambo we wagiye guhambwa mu mva zitagira amazina i Dubai, ntibigeze babasha kuwugarura iwabo muri Uganda.

Umuryango wa Monic uravuga uti: “Twese turaririra urupfu rwa Monic. Ariko se ni nde uzahagarara ku bandi bakobwa bakiriho? Bariyo, barababazwa.”

Ibibera i Dubai ni isomo rikomeye. Mu gihe ibihugu byinshi by’Afurika bifite ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, abakobwa benshi bafata inzira y’ubukoroni bushya bw’akazi mu bihugu bikize. Ariko abenshi bashorwa mu mabi, bamwe bakahasiga n’ubuzima.

Ibi bikwiriye kuba indirimbo yo gukangurira inzego za leta, imiryango mpuzamahanga n’imiryango y’abaturage kurwanya icuruzwa ry’abantu no gusigasira agaciro k’umuntu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top