Rutsiro: Drone yakomerekeje abana batatu

Abana batatu bo mu murenge wa Kivumu w’akarere ka Rutsiro, bakomerekejwe na drone itaramenyekana yakoreye impanuka muri kariya gace.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, mu ma saa saba. Abana bakomerekejwe n’iriya drone bari bavuye kwiga ku Ishuri Ribanza rya Bunyoni.

Raporo yakozwe n’ubuyobozi bw’ibanze ivuga ko mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Bunyoni mu murenge wa Kivumu “habereye impanuka ya Drone tutaramenya identification (ibiyiranga) yayo, aho ihanutse mu kirere igwa mu nzira nyabagendwa inagwira abana 3 bava ku ishuri kuri EP Bunyoni nayo irangirika.”

Abana bakomeretse Ishingiro Irene w’imyaka ine y’amavuko, mwene Mukandayisenga Emerthe na Nsabimana Emmanuel wakomeretse mu mutwe.

Hari kandi Alice Uwigikundiro w’imyaka itanu, mwene Bikorimana na Irankunda; na Mujawayezu Rosine w’imyaka itanu, mwene Hitimana Jean Paul na Ufitinema Olive.

Aba bana bose bajyanwe  ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu bari kwitabwaho.

Ubwo twandikaga iyi nkuru drone yabakomerekeje yari ikiri aho yaguye, mu gihe hari hagikurikiranwa inkomoko yayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top