Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko drone nto itagira abapilote yakoreye impanuka mu Karere ka Rutsiro ikomeretsa abanyeshuri batatu, bahita bajyanwa kwa muganga ngo bahabwe ubuvuzi.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Nzeri 2025 saa Saba n’iminota 40 z’amanywa.
Itangazo rya RDF risobanura ko ari drone nto itagira abapilote y’Ingabo z’u Rwanda yakoreshwaga mu myitozo.
Riti “Yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu Karere ka Rutsiro.”
Byasobanuwe ko muri iyi mpanuka, iyi drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo.
Babiri bahise bajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, na ho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.
Riti “Ingabo z’u Rwanda zirihanganisha imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n’ibibazo batewe n’iyi mpanuka.”
RDF kandi yavuze ko ikomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.
RDF yemeje ko itanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.