Ibiciro by’amashanyarazi bigiye guhinduka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.

Ni umwe mu myanzuro yasohotse ku itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nzeri 2025, yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Itangazo rivuga ko Inama y’Abaminisitiri yasuzumye intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, kongera umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi kandi umuriro ukaba ufite ingufu zihagije kandi ntubure.

Riti “Ingo zigerwaho n’amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka wa 2000.”

Rikomeza risonabanura ko  kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere izagerweho kandi ibikorwaremezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye.

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.

Ibiciro by’amashanyarazi byakoreshwaga mu Rwanda byari byaratangiye kubahirizwa kuva muri Mutarama 2020.

Icyo gihe ibiciro by’Urwego Ngenzuramikorere, (RURA), byagaragaza y’uko abafatabuguzi bo mu ngo batarenza KWh 15 ku kwezi bishyuraga ku giciro cy’amafranga 89 Frw kuri kWh.

Ni mu gihe abakoresha hagati ya 15-50 ku kwezi bishyuraga mafaranga 212, na ho abakoresha hejuru ya KWh 50 ku kwezi bakishyura 249 Frw kuri kWh.

Igiciro cy’amashanyarazi ku nzu  zitari izo guturamo yari amafaranga 227 ku bakoresha munsi ya KWh 100 ku kwezi. Na ho abakoresha hejuru ya KWh 100  bakishyura 255 Frw kuri kWh.

Ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi igiciro cy’amashanyarazi cyari 186 Frw kuri kWh.

Inganda nto zikoresha munsi ya KWh 220,000  ku mwaka igiciro cyari amafranga 134, mu gihe inganda ziciriritse (medium) zikoresha hagati ya KWh 220,000-660,000 ku  mwaka igiciro cyari 103 Frw kuri kWh na ho ku nganda nini zikoresha hejuru ya KWh 660,000 ku mwaka igiciro cyari kuri 94 Frw kuri kWh.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), gitangaza ko kugera muri Gashyantare 2025, ingo zigerwaho n’amashanyarazi zari 82.2%, muri zo 57.4% zikoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari, mu gihe 24.8% zikoresha ingufu zituruka ahandi, harimo n’izikomoka ku mirasire y’izuba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top