Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo itangaza ko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Ngamba harashwe abantu batatu bahasiga ubuzima.
Mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda yarashe abagizi ba nabi 3 bari binjiye mu kabari batema abaturage bakoresheje imihoro ndetse babambura ibyo bari bafite.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru ati “Polisi yarashe amabandi atatu yagaragaye mu bikorwa bigayitse by’ubugome aho barimo gutema abantu babacuza ibyabo bakoresheje imihoro ni byuma.
Babasanze mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Raro mu Kagari ka Kabuga Umurenge wa Ngamba Akarere ka Kamonyi.”
CIP Kamanzi yavuze ko abakomerekejwe ari abaturage Bane barimo Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent, Ndayisenga Floribert na Mwenedata Samuel.
Abakomerekejwe bahise bajyanywa mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Police irahumuriza abaturage n’Abaturarwanda, ikibutsa ko itazihanganira abantu bigize intakoreka bishora mu bikorwa bigayitse by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage.