Abasirikare umunani b’u Burundi bari baroherejwe mu myitozo ya gisirikare mu Burusiya mbere yo kujya mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batorokeye i Moscow.
Gutoroka kw’aba basirikare guca amarenga ko batashakaga kujya kurwanira mu burasirazuba bwa RDC nka bagenzi babo benshi barimo abafunzwe, kuko kugeza ubu abahanganye n’imitwe irimo M23 ntibumva impamvu bari muri iyi ntambara.
Ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza RDC mu rugamba rwo kurwanya M23 kuva mu 2023. Ntirwazihiriye na gato kuko zambuwe ibice byinshi zagenzuraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zihungira muri teritwari ya Uvira no mu bice bihana imbibi.
Colonel mu ngabo z’u Burundi yatangaje ko abofisiye bo ku rwego rwa Général barwanyije icyemezo cyo kohereza abasirikare mu burasirazuba bwa RDC bitewe n’uko zitigeze zitsinda urugamba mu mateka yazo.
Ati “Abajenerali mu ngabo z’u Burundi banze ko abasirikare b’u Burundi boherezwa, bakagira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, kubera ko u Burundi bufite amateka y’ibikorwa bya gisirikare ameze nk’inkuru mbi irimo ihirikwa ry’ubutegetsi, kurwanira kugira ijambo mu karere n’ubutumwa butageze ku ntego.”
Nubwo abofisiye bakuru mu ngabo z’u Burundi badashyigikiye ko abasirikare bajya kurwanira muri RDC, Perezida Evariste Ndayishimiye we yakomeje guhatiriza, biturutse ahanini ku mafaranga menshi yahawe na Leta ya RDC.
Ubwo Leta y’u Burundi n’iya RDC zagiranaga amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare muri Kanama 2023, Ndayishimiye yahawe ishimwe rya miliyoni 2 z’Amadolari. Abasirikare b’Abarundi bari barijejwe ko bazajya bahabwa umushahara ugera ku Madolari 5000 ariko amenshi ajya mu mufuka w’uyu Mukuru w’Igihugu.