Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yategetse inzego z’umutekano gufata umunyamakuru w’icyamamare kuri radiyo, Penny Ntuli ndetse n’inshuti ye, nyuma y’amashusho yabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bari kubyina ku muhanda.
Amashusho yagaragaje abo bombi babyina hafi y’imodoka zinyuraho ku muvuduko, ibintu byatumye bamwe babifata nk’imyidagaduro, abandi bakabigaya nk’imyitwarire ishobora guteza impanuka.
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida, Ramaphosa yamaganye ibyo bikorwa, avuga ko bishobora guhungabanya abashoferi no guteza impanuka zishobora guhitana ubuzima.
Ati: “Ubwisanzure bugomba gukoreshwa mu buryo buboneye. Kugaragaza imyidagaduro mu buryo bushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ntibyemewe. Inzego z’umutekano zategetswe kugira icyo zikora byihuse,”
Iyi nkuru ikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari ukwivanga mu buzima bwite bw’abantu, mu gihe abandi bashyigikiye ko hakwiye kugira ingamba zo kurinda umutekano ku muhanda.