Kicukiro umupadiri yasambanyije umugore wa bandi, umugabo we nyuma yo kubafata ahita afata umwanzuro ukakakaye

Padiri Ngirumpatse Eugène, ukorera kuri Paruwasi ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera, ntiyorohewe nyuma y’uko umugabo utuye mu Karere ka Kicukiro amushinje kumusenyera urugo binyuze mukumusambanyiriza umugore.

Uyu mugabo avuga ko afite ibimenyetso bifatika bigaragaza uburyo Padiri yakundanye n’umugore we mu ibanga, birimo ubutumwa bwo kuri WhatsApp bagiranye, aho bigaragara ko Padiri amubwira amagambo y’urukundo n’uko amukumbuye.

Mu butumwa bumwe, umugore agaragara abwira Padiri ko yamusura, Padiri akamusubiza ko bazahurira ahantu runaka, harimo n’aho avugira ko aparitse inyuma y’ikamyo hafi ya sitasiyo, mu modoka ya Carina y’ubururu.

Hari n’ubundi butumwa umugore yohereje Padiri, bumugaragaza yamwoherereje ifoto y’ikizamini cya virusi itera Sida (HIV test) kigaragaza ko ari “negative”, ibintu umugabo avuga ko bigaragaza uburemere bw’umubano wabo.

Ibyo birego byose byagejejwe kuri Padiri Ngirumpatse Eugène ubwe, abajijwe n’umunyamakuru wa Ukwezi TV niba abyemera, yavuze ko nta makuru abifiteho. Yongeyeho ati: “Oya, ibyo ntabwo mbizi.” Ariko nyuma y’iyo mvugo yahise avuga ko ari kumwe n’abantu, ahita akupa telefone.

Muri icyo kiganiro kandi Padiri Ngirumpatse yemeye ko akorera ku Ruhuha, ariko yirinda kugira ibindi byinshi abivugaho.

Ubi byakuruye impaka zikomeye mu baturage bamwe bavuga ko bitesha agaciro Kiliziya Gatolika n’abakirisitu muri rusange, mu gihe abandi basaba inzego zibishinzwe gukora iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kumenyekane.

Umunyamakuru wa Ukwezi TV watangaje iyi nkuru yahamije ko uyu mugabo ari mu nzira zo kujyana padiri mu rukiko kugira ngo ahabwe ubutabera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top