Kigali: Pasiteri birakekwa ko yafashe umugore we asambana agahita yitwikisha Esanse

Umugabo witwa Ntakirutimana Theoneste bakundaga kwita ‘Kibonke’ wari usanzwe ari umuvugabutumwa yitwikishije esanse arashya abantu baramuzimya ajyanwa kwa muganga ariko agezeyo ahita apfa, bigakekwa ko yabitewe no gusanga umugore we asambana.

Yari atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Ndera i Masoro.

Abaturage babonye iri sanganya bemeza ko ibi uyu mugabo yabitewe no gufata umugore we ari mu busambanyi akananirwa kubyakira, umwe ati “ Amakuru numvise ni uko ngo uwo mugore yamucaga inyuma kenshi kenshi ndetse ngo bari baranakoze divorce imanza zabo zari zikiri mu nkiko.”

Hari umuturage wavuze ko uyu mugabo yafashe icyemezo cyo gutuma umunyonzi esanse yarangiza akayisiga umubiri wose agahita yirasiraho umwambi w’ikibiriti “Inzu iri gushya nawe ari gushya yaka cyane ahantu hose yashishutse keretse ipantalo niyo yari itarashya.”

Amashusho bigaragara ko yafashwe n’ababonye uyu muvugabutumwa akimara kuzima ku wa 18 Nzeri 2025 amugaragaza yigaragura ahantu mu itaka bigaragara ko yashengabaye cyane.

Abo barimo abahise bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga ariko birangira apfiriyeyo nk’uko amakuru akomeza abyemeza.

N’ubwo abamuzi bemeza ko yari umupasiteri banavuga ko urusengero rwe rwari ruherereye Kimironko rwari rwarafunzwe mu nkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Abo yabwirije ubutumwa bakavuga ko kuba yiyahuye nyamara yarigishaga ko icyo ari icyaha na byo biri mu birushijeho gutera abari abayoboke be impungenge.

Umuturanyi wabo witwa Ishimwe Kevin avuga ko Kibonke yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we kuko bahoraga barwana bapfa ko umugore amuca inyuma.

Yagize ati:”Kibonke azize urushako rubi, maze imyaka itanu duturanye n’iyi nzu yabo ninjye wayubatse, umugore we yahoraga amuca inyuma akagenda akarara iyo akaza mu gitondo, agakora ibyo ahora umugabo we ko ngo abyibushye atakimuhaza…bahoraga barwana nta Cyumweru cyashiraga ntaje kubakiza, nejo mu gitondo naje kubakiza bapfa ko umugore yari yatwaye amafaranga ibihumbi 20.000Frw y’umugabo we.”

Yakomeje avuga ko mu minsi ishize uyu mugabo Kibonke yari yahukanye umugore akajya kumucyura.

Ati:”Umugabo urebye yari yari yaramaze gutandukana n’umugore we, Umugabo yabaga mu nzu yo mu rugo, umugore akaba mu nzu nini. Mu minsi ishize umugabo yazanye imodoka iramwimura, hadaciye kabiri umugore ajya kumucyura aragaruka.”

Undi muturanyi w’uyu muryango avuga ko Kibonke n’umugore we bari bafitanye amakimbirane yatewe ni uko umugore yamucaga inyuma.

Yagize ati:”Turaturanye urugo ku rundi, nta muntu n’umwe utaruzi ko umugore we amuca inyuma,…ni nacyo cyatumye umugabo yiyahura. Umugabo yajyaga anamukubita Saa 6h00′ za mu gitondo aribwo atashye.”

Uyu yakomeje avuga ko ikibazo cyabo cyari cyarageze no mu nkiko basaba gatanya kubera ibyo bibazo by’amakimbirane y’urudaca.

Ati:”Umugabo yari yarahunze umugore, Ejo rero umugore yaragiye ajya mu nzu y’umugabo, amwiba ibihumbi 20.000Frw, Umugabo yaramukurikiye umugore yinjira mu nzu arakinga, umugabo amenagura ibirahure, hanyuma umugabo aza gutumiza lisansi abwira uwo ayitumye ko ari inshuti yabo ishiriyeho, uwo yayitumye yaragiye arayizana, amaze kuyizana asanga abayobozi bahageze, Kibonke acunga abo bayobozi aragenda arayifata barayirwanira ahita ayisukaho aritwika.”

Umukuru w’Isibo, akaba n’umuturanyi wa Nyakwigendera, ntiyemeranya n’abavuga ko umugore we yamucaga inyuma kuko ntagihamya yabyo ihari, akavuga ko ahubwo Kibonke yahozaga ku nkeke umugore we.

Yagize ati:”Ibibazo byabo twari tubizi twanabigejeje ku buyobozi budukuriye ndetse byagenze no mu nkiko zagombaga kubikemura mu buryo bujyanye n’amategeko. Twabonaga ko Pasiteri Theoneste ari we wahozaga ku nkeke umugore we kuko ni we wahoraga ari we uza kuturegera. Ikibazo cyabo cyatangiye kera kuko bajyaga batandukana bakongera bagasubirana. Bakongera bagashwana tukababwira duti ibintu byanyu biri mu nkiko nimureke inkiko zizakore ibigenwe.”

Umukuru w’Isibo yakomeje agira ati:”Ejo nka Saa 11h00′ umugore we yaje kundegera avuga ko umugabo we yamenaguye ibirahure arenda kunyica, nimurebe icyo mu nkorera nk’ubuyobozi.”

Mutwarasibo yakomeje asobanura uko byagenze kugira ngo Pasiteri Theoneste kugira ngo yiyambure ubuzima.

Yagize ati:”Yafashe lisansi ashaka kwiyahura, turayirwanira aturusha imbaraga turi abagabo bane kuko yari afite ibigango, yaradufashe atwinjiza mu nzu twese, yimenaho lisansi, natwe yayitumennyeho ashaka ko natwe dushyana. Twagerageje kuzimya dukoresheje umucanga, na we turamuzimya. Tunatabaza polisi izana kizimyamoto.”

Amakuru atangwa na Mutwarasibo avuga ko umugore wa Kibonke yari mwarimu ariko Kibonke akaza kumukura kuri ako kazi kubera kumuhoza ku nkeke.

Ku kibazo cy’ubusambanyi n’ubusinzi by’umugore we Pasiteri Theoneste ashinjwa n’abaturanye be, Mutwarasibo avuga ko Nyakwigendera yigeze ababwira.

Ati”Ibyo ntabyo yatubwiye.”

Ikibazo cy’amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y’umugabo wishe umugore cyangwa umugore wishe umugabo.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.

Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Mu 2007, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top