Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman agiye kubagwa imvune, umuzamu Kouyate waguye muri ruhurura we yatashye

Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman wavunitse igufa ry’ukuboko ategereje kubagwa, mu gihe mugenzi we w’umunyezamu, Drissa Kouyate wagize ikibazo nyuma y’umukino wa Singida Black Stars yavuye kwa muganga nta kibazo gikomeye afite.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2025, ni bwo Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars yo muri Tanzania igitego 1-0, ariko iyi kipe yo mu Rwanda itakaza na rutahizamu wayo.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa gatanu w’inyongera kuri 90, Ndikumana yitereye mu kirere ahura n’abakinnyi babiri ba Singida, Anthony Tra Bi Tra na Kenedy Wilson Juma Ambasa.

Si ukugongana gusa kuko bamukuruye ukuboko igufa ricikamo kabiri, arataka cyane ndetse yisabira ko abaganga binjira mu kibuga bakamwitaho, birangira bamujyanye ku Bitaro bya Nyarugenge.

Basanze yavunitse igufa ry’akaboko, bamutegeka gutaha akajya gutegereze icyemezo cyo kujya kumubagira ku Bitaro bya Kanombe, kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025.

Bivugwa ko uyu mukinnyi utazakina umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Singida Black Stars uzabera muri Tanzania, ashobora kumara hanze y’ikibuga (kiri hagati y’amezi atatu n’ane adakina).

Si uyu gusa wagize ikibazo kuri uyu mukino, dore ko ubwo wari urangiye umunyezamu wa Rayon Sports w’umusimbura, Drissa Kouyate yaguye muri ruhurura na we ajyanwa ku bitaro ariko we ahabwa imiti yo gufatira mu rugo kuko nta kibazo gikomeye yagize.

Rayon Sports na Singida Black Stars zizakina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025.

Ndikumana Asman wa Rayon Sports ategereje kubagwa imvune y’ukuboko

Ndikumana yagonganye n’abakinnyi ba Singida Black Stars avunika ukuboko

Drissa Kouyate wa Rayon Sports yavuye kwa muganga nta kibazo afite nyuma yo kujyanwayo yaguye muri ruhurura

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top