U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere muri Afurika gifite ibirindiro bya gisirikare mu kindi gihugu

Amakuru akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose rubishinzwe, aravuga ko u Rwanda rwaba ruteganya kugira bwa mbere ibirindirindo bya gisirikare mu kindi gihugu cya Afurika nyuma y’aho rukomeje kwigaragaza mu kubungabunga amahoro hirya no hino ndetse no gutabara ibindi bihugu ku masezerano hagati y’ibihugu.

Aya makuru avuga ko amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare aherutse kuvugururwa hagati y’u Rwanda na Mozambique, ashobora gutuma u Rwanda rushinga ibirindiro bya gisirikare bihoraho mu Ntara ya Cabo Delgado ikubye u Rwanda inshuro zirenga eshatu.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Bivugwa ko mu gihe Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique zabashije kubuza ibyihebe kwigarurira Intara ya Cabo Delgado, ibi byihebe byahinduye amayeri bikaba bitaguma hamwe kandi bigakoresha ibiteroshuma bya hato na hato  bikomeza kubangamira abaturage n’ingabo z’iki gihugu.

Kubera ubunini bw’iyi ntara rero, hakenewe kohereza ingabo zabasha kugera mu bice byinshi by’intara no kongera umubare w’Ingabo za Mozambique zitozwa, ari na yo mpamvu hakenewe ibirindiro bikurikirana ibyo byose kuri terrain kandi bikagabanya umutwaro uremereye w’ibikoresho ku Rwanda.

Aya makuru aramutse yemejwe u Rwanda rwaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika gifite ibirindiro bya gisirikare mu kindi gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top