Mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Kenya, abanyeshuri batwitse ikigo cy’ishuri nyuma y’uko bangiwe kureba umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ikipe ya Manchester City na Arsenal muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, ubwo ikipe ya Manchester City yacakiranga na Arsenal mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Premier League.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Uyu warangiye ari igitego 1-1, ku ruhande rwa Manchester City gitsinzwe na Erling Braut Haaland, Arsenal igatsindirwa na Gabriel Martinelli.
Muri Kenya, abanyeshuri biga ku kigo cya Litein Boys’ High School giherereye mu gace ka Kericho mu Majyepfo y’Uburengerazuba batwitse icyo kigo kirakongoka nyuma y’uko babujijwe kureba uwo mukino.
Ikinyamakuru Kenyans cyatangaje ko abanyeshuri binjiye mu nzu bari basanzwe bareberamo imikino, bababwira ko batari burebe uwo mukino.
Ngo uburakari bwarabarenze, badukira inyubako z’ikigo barazishumika ndetse banangiza aho barara badasize n’ibyumba by’amashuri.
Ibi byatumye kuri uyu wa mbere icyo kigo gifungwa.
Si ubwa mbere abanyeshuri muri Kenya batwitse ikigo bigaho kuko babujijwe kureba umupira, muri Gicurasi 2025 nabwo abiga mu kigo cya Mbale High School baragitwitse.

