Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu karere ka Gatsibo haramutse amakuru y’umugore wafashe umugabo we ari gusambana na murumuna we agahita atwika ibikoresho byo mu nzu bitewe no gufuha.
Ibi byabereye mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiramuruzi, akagari ka Gakoni mu mudugudu w’Itaba. Ni amakuru yamenyekanye ubwo abaturanyi b’umugabo bakunze kwita Mushinwa babonaga umwotsi ucumba mu rugo rwe.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Amakuru avuga ko mu gitondo umugabo yabyutse mbere y’umugore we arasohoka ubundi ahita yinjira mu nzu baturanye, ituyemo murumuna w’umugore kuko asanzwe yibana, ubundi batangira gukora igikorwa cy’abakuze.
Umugore wa Mushinwa ubwo yabyukaga yibajije ahantu umugabo we yaba agihe haramucanga, ubundi yinjira mu nzu ya murumuna we kugirango abe yamubaza niba abonye aho umugabo we yerekeje, gusa agezemo yakubiswe n’inkuba itagira amazi kuko yasanze rwambikanye hasi hejuru.
Umugore yahise ashwana cyane n’umugabo we, ubwo umugabo abuze uko abigenza ahita ajya ku kazi, naho murumuna we nawe arafunga aragenda, umugore asigara mu rugo wenyine.
Uyu mugore mu masaha ya saa moya za mu gitondo yahise nawe yinjira mu nzu atwika ibintu byose byo mu nzu, asiga umuriro uri kwaka, afunga urugi arigendera.
Ubwo abaturage banyuraga aho nibo babonye umwotsi uzamuka mu nzu kandi abantu badahari, bahita bahurura bamena idirishya basanga ibikoresho byo mu nzu byinshi bimaze gushya ndetse n’inzu yenda gufatwa. Ubwo bahise batabaza uwo mu gabo nyiri uurugo ndetse bafatanya kuzimya uwo muriro.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko aba bantu bari abapangayi ndetse batabanaga byemewe n’amategeko dore ko n’umwana uwo mugore afite atari uwuwo mugabo.
Bamwe mu baturanyi ba Mushinwa bagaye cyane iki gikorwa cyakozwe n’umugore ngo nubwo n’umugabo atakoze neza ariko ngo umugore ifuhe ntiryakabaye rituma atwika ibintu bihenze cyane byari mu nzu.
Inzego z’ubuyobozi zikomeza gushishikariza abantu kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ari kimwe mu bintu biteza ibyaha byinshi.