FDNB yatangaje ko hari umusirikare wa RDF ufungiye mu Burundi

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), kiravuga ko hari umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) waraye ufunzwe na Polisi ya kiriya gihugu, nyuma yo gufatirwa ku butaka bwacyo.

FDNB mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri, yavuze ko uwo musirikare witwa Sergeant Sadiki Emmanuel yafatiwe muri Komine Busoni ho mu ntara ya Butanyerera (Kirundo ya kera), saa sita z’ijoro.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Yavuze kandi ko uwo musirikare ngo usanzwe ari umushoferi “yambutse umupaka w’u Rwanda n’u Burundi aciye mu nzira ibangikanye y’umuhanda RN14 y’umupaka Gasenyi-Nemba, hanyuma aza gufatirwa n’abapolisi bo kuri uwo mupaka muri 700 yari yamaze kurenga.”

Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko mu bisobanuro uwo musirikare yatanze ngo yari avuye mu kabari kari hafi y’ikigo cya gisirikare cya Gako, bikarangira abuze inzira.

Ngo yagerageje kandi guhunga ariko biba ibyubusa.

FDNB ivuga ko Sgt Sadiki kuri ubu ari kuri Polisi ya Kirundo; mu gihe hagitegerejwe iperereza.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziravuga ku bivugwa n’Igisirikare cy’u Burundi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top