Umukinnyi wa Apr Fc Memel Dao akomeje kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga ndetse ariko akomeza kuba umuti w’amenyo ku bafana ba Rayon Sports nyuma y’ibyo yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Uyu mukinnyi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yafashe ifoto ya Pyramid Fc igaragaza iyi kipe imaze gutsinda Al-Ahli Saudi FC ibitego 3:1, avuga ko iyo kipe idakanganganye habe namba.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Yavuze ko nubwo ari Pyramids ariko bo ari intare. Yagize ati “N’ibyo ni Pyramids, ariko twebwe turi intare, rero ntabwoba baduteye”.
Nyuma yo gutangaza ibi, bamwe mu bafana ba Rayon Sports biganjemo abafana babahezanguni ba Rayon, bamuhaye urw’amenyo bagira bati “icyo n’icyo rero kigaragaza ubwoba muyifitiye”.
Bamwr bati “Pyramid ku mutima, ntizadutenguha”.