Mu ijoro ryo ku wa mbere ahagana saa yine zijoro (22h00), mu murenge wa Nyakabanda, akagari ka Nyakabanda I, Umudugudu wa Akinkware, habereye impanuka idasanzwe ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prius yagurukaga isimbuka igipangu ikagwa mu nzu y’umuturage.
Amakuru yatangajwe n’ababonye ibyabaye avuga ko iyo modoka yari iparitse mu gipangu, nta muntu uyitwaye, ariko mu buryo butunguranye igahaguruka ikuraho igisenge cy’inzu igwa mu nzu imbere.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Umwe mu baturage witwa Serge Manirakiza wari uri hafi aho yatangaje ko we na bagenzi be bumvise ikintu gihurudutse kigwa mu nzu, basohotse bihuta basanga ni imodoka yaguye mu nzu. Yagize ati:
“Imodoka yari iparitse mu gipangu nta muntu uyitwaye, ariko igiye imbere iguruka ikuraho igisenge cy’inzu. Twibaza icyo ari cyo tukibura, bamwe baketse ko haba hari amadayimoni.”
Ku bw’amahirwe, nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima, uretse igisenge cy’inzu cyasenyutse ndetse n’ibikoresho byo mu nzu byangiritse.
Nyuma y’ibi byabaye, abaturage bahise batabaza Polisi y’Igihugu yahageze igafasha gukura imodoka aho yari iguye no gutuza abaturage bari bafite ubwoba.
Kugeza ubu, inzego zibishinzwe ntacyo ziratangaza ku cyaba cyateye iyi mpanuka idasanzwe, ariko ababonye ibyabaye bavuga ko ari ibintu bitangaje kandi bikwiye gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yatumye imodoka iparitse iguruka ikagwa mu nzu.