Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira inkuru iteye agahinda y’umwana w’umukobwa watwitswe imyanya y’ibanga, hifashishijwe amashanyarazi.
Amakuru avuga ko uyu mwana w’umukobwa uri mu kigero k’imyaka 14 y’amavuko, yagiriwe nabi na Mukase nyuma yo kumubona ahagararanye n’umugabo utari se.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Umwe mu basobanuraga ibyabaye kuri uyu mwana, avuga ko umwana ubwo yari ahagaze ku muhanda hafi y’iwabo, umwe mu bagabo b’abaturanyi yamuciyeho akamusuhuza, ndetse akamubaza amakuru ya Se kuko atari amaze iminsi mu rugo.
Ubwo bari bahagararanye nibwo Mukase yababonye, ahita ahamagara umwana igitaraganya, atangira kumukubita anamubwira, amubwira ko yamubujije guhagararana n’ abagabo batari Se.
Uyu mugore ntakujijinganya yahise abwira umwana ngo akuremo imyenda, aryame aho ubundi amuhane, umugore nibwo yahise afata insinga azicomeka ku muriro, ubundi acomeka mu myanya y’ibanga y’umwana ndetse no mu kibuno,ndetse akajya akoza no ku bindi bice by’umubiri.
Iyi nkuru yabaye mu cyumweru gishize mu gihugu cya Nigeria nk’uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babitangaza.