Umunyamakuru Lorenzo yishinganishije ku nzego z’umutekano z’u Rwanda nyuma yo guhabwa ubutumwa bw’uko ashobora kwicwa

Musangamfura Christian uzwi cyane ku izina rya Lorenzo, umunyamakuru w’inararibonye muri SK FM, yagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano we nyuma y’uko abwiwe ko ashobora kwicwa. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X (yahoze ari Twitter), Lorenzo yashyizeho ubutumwa burebure bugaragaza ko afite ubwoba bw’ubuzima bwe.

Mu magambo ye, Lorenzo yagize ati:“Rwanda mubyeyi wanjye, banyarwanda bavandimwe banjye. Uyu mugabo aransabira kwicwa kuko nakoze iki?Aransabira kwicwa ngo ndatingana, ariko natinganye na we ryari? Aravuga ko ntakwiye gukorera mu Rwanda kuko ngo narwirukanwemo… nirukanwe na nde?”

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Akomeza agira ati ” Ese @RIB_Rw @Rwandapolice @ProsecutionRw @Murangira_BT,
Nubwo amagare ariyo duhugiyeho, wenda nkaba ntari bushobore kubageraho imbonankubone, mwamfasha mukampa uburenganzira bwo kugenda nemye, ntafite ubwoba bwo kwicwa n’abo uyu muntu ampururiza? Mugire amahoro.”

Aya magambo ya Lorenzo aje nyuma y’iminsi mike havuzwe amagambo akomeye n’umugabo uzwi ku izina rya Super Manager Gakumba, wakunze kumvikana atuka cyangwa asebya bamwe mu banyamakuru barimo Lorenzo ndetse n’umukoresha we, Sam Karenzi.

Mu byo yavuze bikekwa ko birimo ibyaha, Gakumba yagize ati:“Ya radio iyoborwa n’umuntu ufite iminwa ibyimbye wagira ngo afite ibibyimba.”

Uretse ibyo, ngo yanakomeje avuga ko SK FM idakwiye kugira umunyamakuru wasezerewe ku Gitangazamakuru cy’Igihugu (RBA), ashinja Lorenzo kuba yarirukanwe aho. Yongeyeho kandi amagambo akomeretsa y’uko Lorenzo aryamana n’abo bahuje igitsina, ibintu byafashwe nk’isesereza no gusebanya.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano n’ubutabera nk’uko Lorenzo yabahamagariye ku mugaragaro ntacyo ziratangaza ku by’izi mpungenge. Ariko ubutumwa bwe bwatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza impungenge no kumusaba kudacika intege.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top