Amashusho agaragaza ibintu umuzungu waje mu Rwanda yakoreye umunyonzi witambukiraga ku muhanda akomeje kuvugisha benshi – VIDEWO

Muri iki gihe u Rwanda ruri kwakira shampiyona y’isi y’amagare, udushya twinshi dukomeje gukorwa na bamwe mu banyamahanga bitabiriye iri rushanwa, cyane cyane bwe bagerageza kuba inshuti n’abanyonzi basanzwe batwara amagare ya matabaro.

Kuri ubu amashusho akomeje gusakara hirya no hino, ndetse anavugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, ni amashusho y’umwe mu banyamahanga baje mu Rwanda muri iki gihe cya Shampiyona y’isi wagaragaye gahuza urugwiro n’umunyonzi.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ubwo yari ari mu myitozo isanzwe, uyu musore yageze ku banyonzi babiri bari batwaye matabaro zitwara imizigo, maze ahagarika umwe muri amusaba ko bahinduranya amagare, akamuha irya siporo undi agatwara irya matabaro.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwishimira igikorwa cy’uyu munyamahanga, gusa bamwe banibaza bati “ibaze iyo uriya musore aba ari umunyonzi agahita aryirukankana”.

Gusa nk’ibisanzwe nyuma yo kwishimana buri wese yasubiranye igare rye, asubira mu mirimo ye. Reba AMASHUSHO.

Amashusho agaragaza ibintu umuzungu waje mu Rwanda yakoreye umunyonzi witambukiraga ku muhanda akomeje kuvugisha benshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top