Umunyezamu Pavelh Ndzila wa Rayon Sports abaye igitambo kubera ikosa yakoze bituma Singida Black Stars yikomereza (VIDEWO) 

Ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda yasezerewe na Singida Black Stars yo muri Tanzania muri CAF Confederations Cup, nyuma yo gutsindwa igitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tanzania, bikarangira ku giteranyo (Aggregate) cy’ibitego 3-1.

Mu mukino wanyuze mu bihe bikomeye, Rayon Sports yagerageje gukora ibishoboka byose ngo igarure icyizere, ariko amakosa y’ubwirinzi n’umunyezamu wayo ni yo yaje gutuma ibintu biyigendekera nabi.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ibyo byagaragaye cyane ku munota wa 59 ubwo umunyezamu Pavelh Ndzila yakoze ikosa rikomeye ryahise ribyara igitego cya kabiri cya Singida Black Stars, cyabaye nk’ikirangiza amashyushyu y’abafana ba Rayon Sports bari bizeye ko ikipe yabo ishobora gukomeza.

Rayon Sports yari yatangiye umukino ifite icyizere cyo guhindura ibintu nyuma yo gutsindwa 1-0 i Kigali mu mukino ubanza, ariko ibyiringiro byaje kuzimanganywa n’ubuhanga bw’abakinnyi ba Singida Black Stars n’amakosa y’inyuma y’ikipe y’Abanyarwanda.

Ku giteranyo cy’imikino yombi, Singida Black Stars yatsinze ibitego 3-1, bityo ihita ikomeza mu kindi cyiciro cya CAF Confederations Cup, mu gihe Rayon Sports yo igarukiye aho urugendo rwayo rwa Afurika ruhereye.

 

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko Rayon Sports izasabwa kongera kubaka ikipe yayo, cyane cyane mu rwego rw’ubwirinzi n’abanyezamu, kugira ngo izasubire mu marushanwa yo ku rwego rw’akarere n’ayo ku rwego rwa Afurika ifite ubushobozi bwo guhatana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top