Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye gufata icyizere cyo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’icyemezo gikomeye cyafashwe na FIFA, aho yakuyeho amanota atatu ku ikipe y’Afurika y’Epfo, ikanayicira ihazabu y’ibihumbi 12 by’amadolari ya Amerika ($12,000).
Impamvu y’iri tegeko ni uko Afurika y’Epfo yakinshije umukinnyi Teboho Mokoena ku mukino wayihuje na Lesotho, nyamara yari afite amakarita abiri y’umuhondo, ibyo bikaba bitari byemewe mu mategeko y’imikino ya FIFA. Ibi byahise bituma amanota yari yabonye kuri uwo mukino akurwaho, bityo bikagira ingaruka zikomeye ku ishusho y’amakipe mu itsinda C.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Nyuma y’iki cyemezo, imbonerahamwe y’amanota yahise ihinduka:
- Bénin yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 14.
- Afurika y’Epfo yagumye ku mwanya wa kabiri nayo n’amanota 14, ariko ikaba iri inyuma ya Bénin kubera itandukaniro ry’ibitego.
- Nigeria yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 11.
- u Rwanda narwo ruri ku mwanya wa kane n’amanota 11, runganya na Nigeria ariko rutandukanywa n’uko rwatsinzwe imikino itandukanye.
Ibi byatumye amahirwe y’Amavubi asubira ku isoko, kuko mu mikino ibiri isigaye afite amahirwe yo guhatanira itike n’amakipe akomeye. U Rwanda rugomba guhura na Afurika y’Epfo ndetse na Bénin, imikino izaba ari ingenzi cyane ku rugendo rwo gushaka itike ya mbere y’Igikombe cy’Isi mu mateka yarwo.
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko icyemezo cya FIFA cyafunguye urubuga rushya ku ikipe y’Amavubi, kandi ko nidashidikanya mu mikino iri imbere, ishobora gukora amateka ikagera muri Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada mu 2026.
👉 Amavubi ubu arimo kwitegura imikino isigaye, ndetse abafana benshi batangiye kugaragaza icyizere ko iyi kipe ishobora gukora ibyo benshi batatekerezaga – guhagararira u Rwanda bwa mbere mu Gikombe cy’Isi.