Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali yakomeje kurangwa n’udushya twinshi, ariko kimwe cyavugishije benshi ni “Mask ya Ganza” yagaragaraga kenshi mu muhanda n’ahabereye isiganwa. Iyi mask ifite ishusho y’ingagi, ariko nyirayo akagenda nk’umuntu, yahise imenyekana nka “umusitari” w’iri rushanwa.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Bamwe mu bafana bari baramaze iminsi bibaza uwo ari we, bamwe bavuga ko ari “G Tafu”, abandi bati ni “Nzovu”, kuko nta wari uzi neza nyirayo. Byatangiye kuba urwenya ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakayifata nk’ikimenyetso cy’uko Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Kigali yari isanzwe inakubiyemo umuco n’imyidagaduro.
Nyuma y’igihe kitari gito cy’urujijo, hamenyekanye ko uyu wari wihishe muri “mask ya Ganza” ari umusore udasanzwe amenyerewe ku mbuga nkoranyambaga, utigeze avugwa cyane mu itangazamakuru cyangwa mu ruhando rw’imyidagaduro. Ibi byatumye benshi barushaho gutungurwa kuko bari biteze ko ari umuntu uzwi cyangwa umusitari mu Rwanda.
Amashusho ye (VIDEO) yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaraga aherekeza abakinnyi ku mihanda, acisha akajisho mu bafana cyangwa yishimira ibihe by’umunezero ari kumwe n’abandi bari baje gushyigikira iri siganwa rikomeye.
Iyi “mask ya Ganza” yahise iba ikimenyetso cy’udushya twaranze Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali, isiga benshi bavuga ko uretse guhatana kw’abakinnyi, irushanwa ryari n’uburyo bwo kugaragaza ibiranga u Rwanda – igihugu cy’ingagi n’imyidagaduro idasanzwe.