Perezida Kagame yahawe umukandara w’uwegukanye Shampiyona y’Isi mu Iteramakofe

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga, Carlos Takam wanashinze ishuri Nyafurika ry’Iteramakofe i Kigali, amuha impano y’umukandara w’umwimerere w’umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona y’Isi y’Iteramakofe.

Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa 28 Nzeri 2025, nyuma yo gusoza Shampiyona y’Isi y’Amagare.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro buvuga ko Perezida Kagame yahuye n’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga, w’Umunya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Carlos Takam uherutse gushinga ishuri ry’Iteramakofe mu Rwanda, binyuze mu muryango Carlos Takam Foundation.

Biti “Muri iki cyumweru umuryango Carlos Takam Foundation wafunguye Ishuri Carlos Takam Boxing Academy i Kigali, rifite intego yo guteza imbere umukino w’iteramakofe muri Afurika. Carlos Takam kandi yahaye Perezida Kagame impano y’umukandara w’umwimerere w’Umukinnyi wegukanye Shampiyona y’Isi mu Iteramakofe (WBC World Champion) nko gushimira u Rwanda n’inshingano z’umuryango [Carlos Takam Foundation].”

Uyu mugabo wavutse mu Ukuboza 1980 i Douala muri Cameroun, akina mu cyiciro cy’abakinnyi bafite ibilo byinshi (heavyweight boxer).

Yamenyekanye cyane kubera guhatana n’abakinnyi bakomeye ku Isi nka Anthony Joshua, Joseph Parker n’abandi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Carlos Takam uherutse gufungura ishuri ry’iteramakofe i Kigali

Perezida Kagame yahawe umukandara w’uwahize abandi mu iteramakofe ku Isi

Perezida Kagame kandi yahuye n’Umunya-Canadakazi, Magdeleine Vallieres Mill, wegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda ku bagore bakuru muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

Village Urugwiro iti “Perezida Kagame yahuye na Magdeleine Vallieres Mill, umukinnyi w’amagare w’Umunya-Canadakazi wanahize abandi mu gusiganwa mu muhanda ku bagore bakuru muri Shampiyona y’Amagare ya 2025. Magdeleine Vallieres Mill, Umunya-Canadakazi wa mbere wegukanye Shampiona y’Isi y’Amagare, yatwaye irushanwa ryakinwe ku ntera ya kilometero 164,6, bazengurutse inshuro 11, asiga Niamh Fisher-Black wo muri Nouvelle Zelande amasegonda 23.”

Umunya-Canada, Magdeleine Vallieres, w’imyaka 24, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abagore muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho yakoresheje amasaha ane, iminota 34 n’amasegonda 48 ku ntera y’ibilometero 164,6.

Perezida Kagame yaganiriye na Magdeleine Vallieres wahize abandi mu bagore bakuru muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top