Nyuma y’iminsi avugwaho amakimbirane akomeye na mugenzi we bakorana mu itangazamakuru, umunyamakuru w’imikino Christa Lionne yatangaje ko asezeye burundu uyu mwuga yari amazemo imyaka itari mike.
Ibi bibaye nyuma y’uko bivuzwe ko yashwanye bikomeye na Sano Sylvia, nawe usanzwe akora ibiganiro by’imikino kuri The Choice Live TV. Bombi bivugwa ko bagaragaye barwanye nyuma y’umukino wa CAF Confederations Cup wahuje Rayon Sports na Singida Black Stars wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho Rayon yatsinzwe 1-0 igasezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1, kuko muwo kwishyura Rayon Sports yatsinzwe 2-1.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Amakuru avuga ko intandaro y’aya makimbirane ari amagambo Sylvia yabwiye abakinnyi ba APR FC ubwo yari kumwe nabo muri Tanzania, aho ngo yabasabye kwirinda kwegera Christa kuko ngo “umusuhuje gusa bihita bigutera kudakina neza.” Ibi byafashwe nko kumushinja uburozi, bikaba byarageze kuri Christa abibwiwe n’umwe mu bakinnyi ba APR FC, maze biramurakaza cyane.
Nyuma y’uyu mukino ni bwo aba bombi bagiranye ubushyamirane bwageze no mu itangazamakuru, bituma biba inkuru isakuza cyane ku mbuga nkoranyambaga. Icyo gihe bamwe bavugaga ko aba bakobwa bombi bakwiye guhosha ibibazo byabo, abandi bakabona ko byarangiye bigize isura mbi itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda.
Christa Lionne, wabaye umunyamakuru ku maradiyo no kuri televiziyo zitandukanye zirimo Buja Hit TV (Burundi), Radio PJ Classic FM, Isibo TV, ndetse na Connection TV mu Rwanda, yatangaje ko uyu mwuga awusezeye burundu kubera ibyo yise “uburozi bw’itangazamakuru” n’akamaramaza kenshi gakunze kugaragaramo.
Mu magambo ye yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:
“Ninjiye mu itangazamakuru muri 2020-2021, nkorera Buja Hit TV. Nyuma naje gukomereza ku maradiyo n’amateleviziyo atandukanye hano mu Rwanda. Gusa nyuma y’ibi byose nanyuzemo, nashatse kureka uyu mwuga kuko uburozi n’ibigeragezo byo gusebanya byaranyishe. Ubu nashatse gufata indi nzira kuko nta kintu cyiza ngisigaranye nko muri uyu mwuga.”
Kwegura kwa Christa Lionne byakuruye ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko yacitse intege kandi yari umwe mu bakobwa bari batangiye kuzamuka neza mu itangazamakuru ry’imikino, mu gihe abandi bavuga ko ari byiza kuba yahisemo kurengera amahoro ye no kwirinda kujya mu makimbirane adafite akamaro.