Bamwe mu bakora umwuga wo kwicuruza baravuga imyato Shampiyona y’Isi y’amagare kubwo kuyikoreramo amafaranga batatakerezaga.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora uburaya mu Mujyi wa Kigali bavuga ko iyi Shampiyona yabahesheje inyungu zikomeye. Bavuga ko kubera ubwinshi bw’abashyitsi n’abanyamahanga, binjije amafaranga menshi kurusha uko bisanzwe.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Aline (izina ryahinduwe) yabwiye Ukwelitimes ko mu cyumweru kimwe gusa yabonye amafaranga asaga 150,000 Frw, naho abandi bakemeza ko iyi Shampiyona yabasigiye inyungu itazibagirana.
Undi mukobwa w’imyaka 25 nawe ukora uburaya ati: “harakabaho amagare.” Kuko yaryamanye n’abagabo bagera kuri 12 ndetse abona agera ku bihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.