Amakuru mashya aturuka i Kigali aravuga ko abafana ba Rayon Sports bari bafatiriwe muri Tanzania, nyuma yo gufatirwa mu nzira ubwo bari bagaruka mu Rwanda bavuye gushyigikira ikipe yabo, bamaze kurekurwa kandi bageze mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Nzeli 2025.
Aba bafana bari baherekeje Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup yakinnye na Singida SC ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeli 2025, muri Tanzania. Uwo mukino warangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 2-1, bityo isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Ku wa Gatanu nijoro tariki 26 Nzeli, bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari baciye inzira y’ubutaka berekeza muri Tanzania kugira ngo bashyigikire ikipe yabo. Umukino urangiye, bahise batangira urugendo rwo gutaha mu Rwanda, bagerageza kugenda nijoro ngo basohoke mu gihugu vuba.
Gusa ahagana saa 01:00 z’ijoro rishyira ku wa Mbere, imodoka yari itwaye aba bafana yahagaritswe n’inzego z’umutekano za Tanzania. Bavuze ko bapimye imodoka basanga iremereye kurenza ibiro byemewe. Ako kanya basabwe kwishyura amande arenga 650,000 by’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga arenga miliyoni 1.2 mu mafaranga y’u Rwanda.
Abafana bavuga ko batigeze bahabwa umwanya wo kwisobanura cyangwa ngo bagire icyo bavuga ku byari bibabayeho. Bavuze kandi ko no mu rugendo rwo kujya muri Tanzania bari baraciwe amafaranga mu buryo babonaga nk’akarengane, ndetse bagahagarikwa kenshi mu nzira.
Nyuma y’iminsi ibiri bamaze mu bibazo, ku bufatanye bw’inzego z’u Rwanda n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, aba bafana barekuwe maze bashyirwa mu nzira bagaruka mu gihugu cyabo. Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 30, bahageze bakirwa n’imiryango yabo n’abakunzi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bafite impungenge.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bushimira ubufasha bw’inzego za Leta mu gukurikirana iki kibazo, ndetse bunavuga ko iyi ari intambwe ikomeye igaragaza uburyo Abanyarwanda badatereranwa aho bari hose.