Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye kongera gusabwa guha inzira abacanshuro bakoreshwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe batsindwa n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Tariki ya 29 Mutarama 2025, M23 yohereje abacanshuro barenga 280 bifatanyaga n’ingabo za RDC mu kuyirwanya mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bose batashye banyuze mu Rwanda, burira indege ibajyana iwabo i Burayi ubwo bageraga i Kigali.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani Lukoo, tariki ya 29 Nzeri yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Black Water”, izina ry’abacanshuro bakoreshwa na Erik Prince wabaye mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko muri RDC gusa ari ho umuyobozi nka Shabani atera urwenya ku ikoreshwa ry’abacanshuro mu gihugu cye, kandi binyuranyije n’amahame mpuzamahanga arimo iry’Umuryango w’Abibumbye n’iry’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yashimangiye ko nyuma yo kwandagazwa kw’abacanshuro biganjemo Abanya-Romania mu rugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma mu mpera za Mutarama, bagahabwa inzira n’u Rwanda ubwo batahaga, Leta ya RDC ubu iri gukorana n’Abanya-Colombia binyuze muri Blackwater.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko uretse kunyuranya n’amahame mpuzamahanga, gukoresha abacanshuro guhabanye n’intego z’amasezerano y’amahoro ya Washington n’itangazo ry’amahame ngenderwaho ya Doha yitezweho gufasha RDC kubona amahoro arambye.
Ati “Kandi nizeye ko u Rwanda rutazongera gusabwa gufasha mu gucyura ikindi kivunge cy’abacanshuro…”
Hari impungenge ko intambara ikomeye ishobora gusubukurwa vuba, kuko M23 igaragaza ko ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo abacanshuro rikomeje kugaba ibitero ku basivili no mu bice rigenzura, kandi ko yiteguye kubarwanirira no kwirwanaho ubwayo.
Mu bice ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC riheruka kugabaho ibitero harimo Mpeti muri Teritwari ya Walikale, Minjenje muri Masisi na Mikenke muri Mwenga. Muri ibi bitero byose, hifashishijwe indege na drones za CH-4.

