Yakuyemo igishoro! Uwamahoro Tidjara ukora uburaya i Gikondo, yatangaje akayabo yinjije mu cyumweru kimwe gusa ubwo habaga shampiyona y’Isi y’Amagare yaciye agahigo ko kuryamana n’abagabo benshi mu gihe gito

Uwamahoro Tidjara w’imyaka 27 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko mu cyumweru kimwe gusa yabashije kuryamana n’abagabo 20, ibintu avuga ko bitigeze bimubaho kuva yatangira gukora uburaya mu myaka isaga itandatu ishize.

Ibi byabaye mu gihe cy’iminsi mikuru yaberagamo Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye i Kigali, aho umubare munini w’abashyitsi n’abaturage baturutse mu bihugu bitandukanye waje kwitabira. Uyu mukobwa yavuze ko ibyo bihe byamuhaye amafaranga menshi kurusha uko yigeze ayabona mu buzima bwe bwose bwo gukora icyo gikorwa.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Mu buhamya bwe yagize ati:
“Mu cyumweru kimwe gusa nabashije kubona amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw. Ni bwo bwa mbere mu buzima bwanjye aryamanye n’abagabo benshi mu gihe gito kingana gutyo. Nubwo nabikozemo amafaranga, natekereje neza nsanga ntaho bizangeza.”

Tidjara, wabyaye umwana umwe w’imyaka itatu, yavuze ko icyumweru cy’amarushanwa cyamuhinduriye byinshi ku mitekerereze, ndetse afata umwanzuro wo kureka uburaya burundu. Yongeyeho ati:
“Nabonye ko nibayeho muri ubu buzima ntazigera ngira ejo hazaza. Niyemeje kubureka burundu no gushaka ubuzima bundi bufite agaciro.”

Nubwo uburaya butemewe mu Rwanda kandi bugamije kurandurwa n’inzego zitandukanye, bamwe mu babukora bavuga ko babuterwa n’ubukene n’amahirwe make yo kubona imirimo. Tidjara avuga ko amafaranga yabonye muri icyo cyumweru azamufasha gutangira ubucuruzi buto, kugira ngo abashe kwitunga n’umwana we.

Abaturage bo mu gace atuyemo bavuga ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye, kandi bamwifurije kugera ku ntego yo kubaho ubuzima bushya budashingiye ku buraya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top