Umunyarwanda yapfiriye muri kasho i Kinshasa

Umunyarwanda witwa Rutayisire Jean Marie Vianney yapfiriye muri kasho y’urwego rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza (DEMIAP), i Kinshasa ku wa 1 Ukwakira 2025.

Rutayisire yafatiwe muri Kivu y’Amajyepfo mu Ugushyingo 2022, agambaniwe n’Abanye-Congo. Icyo gihe yari yarahawe isoko ryo kubaka umuhanda muri iyi ntara, ahagarariye sosiyete y’ubwubatsi ya Epos.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Leta ya RDC yashinjaga Rutayisire kuba intasi y’u Rwanda. Iki cyaha cyashinjwe benshi biganjemo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kuva umubano w’ibihugu byombi wazamba, bakatirwa igihano cy’urupfu ariko Rutayisire we ntiyanaburanishijwe.

Umuyobozi w’Abanye-Congo baba mu Rwanda, Dr. Awazi Raymond, ku wa 1 Ukwakira yatangaje ko ibyo Abanyarwanda bakorerwa muri RDC bihabanye n’uko Abanye-Congo bafatwa i Kigali, kuko bo bahabwa amahirwe, bakanahabwa agaciro.

Dr. Awazi yatanze urugero rw’Umunye-Congo Alfred Kalumire wahawe isoko rinini ryo gushyira ibimenyetso mu mihanda yo mu Rwanda, nyamara Leta ya RDC yo itari yarahaye agaciro ubushobozi afite.

Ati “Bwana Alfred Kalumire yanahawe igikombe na Minisiteri y’Ingabo ku bw’imyitwarire myiza n’uburyo ashyira ibimenyetso mu mihanda.”

Rutayisire yiyongereye ku bandi benshi bapfiriye muri kasho z’urwego rw’igisirikare cya RDC rushinzwe iperereza, kubera iyicarubozo bakorerwa n’abakozi barwo no gufatwa nabi mu bundi buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe mu ba vuba baherutse gupfira muri kasho y’uru rwego bazira iyicarubozo, ni Lt Gen (Rtd) Sikatenda Shabani wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC kuva mu 2003 kugeza mu 2009.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top