Muri iyi minsi imvugo ya Nyiramajyambere Esperance igira iti “…ariko ahari nashonje…” yongeye kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’abanyarwanda batandukanye, aho ikomeje gukoreshwa mu buryo bwo gusetsa no kwishimisha.
Amashusho acicikana kuri izo mbuga agaragaza uyu mubyeyi ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwamuhaye inzu yo guturamo nk’umwe mu basigajwe inyuma n’amateka. Ariko kandi yasabaga ko we na bagenzi be bishyurwa ingurane y’icyuzi cyabo cyakuweho mu gihe cyo kubaka umuhanda wa Base-Gicumbi.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Mu ijambo rye, yagize ati: “Nyakubahwa Paul Kagame, bayobozi muri kunyumva, banyita Nyiramajyambere Esperance umwana w’Umutwa, ariko mwarakoze sinkinyagirwa. Noneho nimuturwaneho, inzara itumereye nabi […] nimurebe ukuntu aba basigajwe inyuma n’amateka batarahabwa amafaranga yabo y’icyuzi, kandi barayakoreye.”
Hari aho yongeyeho ati: “Njye ku mutima wanjye iyi radiyo izigiye… ariko ahari nashonje.”
Iyi mvugo yafashwe mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Protais Ngwabijimana mu myaka ine ishize.
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko Nyiramajyambere Esperance yitabye Imana. Amakuru yemejwe n’umuryango we, nk’uko byatangajwe na Urugendo TV.
Mutuyimana Consolée, imfura ye, yemeje ko nyakwigendera yapfuye mu kwezi kwa Werurwe 2022 azize kanseri y’umwijima yari amaranye amezi atatu. Yavuze ko yapfuye ku munsi umwe na se, bakaba barashyinguwe tariki ya 14 Werurwe 2022.
Yasobanuye ko amagambo yamenyekanye y’umubyeyi we yavuzwe ubwo yasabaga ko bishyurwa amafaranga y’icyuzi cyabo cyakuweho, ariko yitabye Imana yarabonye ayo mafaranga y’icyuzi.
Umukobwa we ati: “Mukecuru yapfuye ariko amafaranga ye yarayariye, ntabwo yagiye atarayabona.”
Nyiramajyambere Esperance yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho yari arwariye.