Umwe mu bakunzi ba Radio ya Kiss Fm yagishije inama nyuma yo guhura n’ikibazo kimukomereye, cyo gucibwa inyuma n’umugore we bakiri abagenewe.
Uyu mugabo twahaye izina rya Jado, avuga ko umugore bamaranye igihe gito cyane ndetse ko basezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Jado avuga ko we n’umugore we bakundanye amezi 6 ubundi bagahita babana, gusa hakaba hari umusore witwa musaza w’umugore we, w’inshuti cyane n’umugore we.
Jado avuga ko buri uko yajyaga kukazi, umugore yamusabaga kumusiga kwa musaza we, ndetse nawe akumva ntakibazo.
Ndetse avuga ko uwo musaza we ariwe wamwambariye mu bukwe nka musaza w’umukobwa.
Uyu mugore we yari yaramubwiye ko we na Musaza we ari imfubyi ndetse ko aribo basigaranye Nyirakuru wabo.
Gusa umunsi umwe, umugore yibagiriwe telefone mu modoka, umugabo arebyemo asanga umugore we yohererezanya ubutumwa budasanzwe na wawundi yita musaza we.
Ikirenzeho umugabo yasanzemo amafoto bifotozanyije bambaye ubusa.
Kuri ubu Jado aribaza icyo yakora, ndetse ngo umugore we nta mwana bafitanye ariko aratwite.
Yagize ati ” Muraho,ndifuza inama zanyu kuko ndababaye..nashakanye n’umukobwa twakundanye igihe cyamezi 6 gusa nyuma yuko tumaze kubana yakundaga kujya gusura brother we cyane kuburyo buri uko najyaga kukazi akenshi yansabaga kumusiga kwa bro we nkumva ntaribi kugeza uyu munsi yibagiwe phone mumodoka mbona barifotoye bambaye ubusa,nahise nkata njya kubareba nibwo mvumbuye ko atari bro we ahubwo ari ex we,ikimbabaje nuko mubukwe yari ahari nka brother we,barambwiye ngo basigaranye grandmere gusa kuko ababyeyi ba madam barapfuye…uyu munsi nibwo menye ko uwo mutipe ari ex we ntabwo ari brother we ahubwo bahoze bakundana…mungire inama ntarica umuntu pe,umugore ntamwana dufitanye ariko aratwite,nkore iki koko?”.