Nzovu yahaye ubutumwa KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports (VIDEO) 

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube, Bahizi Venuste uzwi cyane ku izina rya Nzovu, yongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe afitiye ikipe ya Rayon Sports ndetse atanga ubutumwa bukomeye kuri Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), mbere y’umukino uhuza aya makipe yombi.

Nzovu, uzwi mu gusetsa no gushimisha abantu, ariko akaba ari n’umufana w’ukuri wa Rayon Sports, yavuze ko nubwo Gasogi United izakira umukino ku cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium, amanota atazava mu maboko ya Gikundiro.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Mu butumwa bwe, Nzovu yagize ati:
“Nanjye nakaniye, KNC njye nkumbwize ukuri, uzabona amafaranga ariko amanota tuzayagutwara. Aba-Rayon turi benshi, amafaranga uzayabona kuko tuzaza ari benshi, nanjye uwo munsi nzishyura, ariko amanota tuyatware. Umujinya Polisi FC yaduteye natwe tuzawugutura.”

Aya magambo y’iki cyamamare yaje nyuma y’uko Rayon Sports iheruka gutsindwa na Police FC igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona, bikababaza cyane abafana bayo barimo na Nzovu.

 

Ubu rero, Rayon Sports iriteguye gukina na Gasogi United mu mukino ukomeye witezwe na benshi, aho abafana ba Gikundiro bavuga ko bagomba gukura umujinya kuri Gasogi United kugira ngo basubire mu nzira y’intsinzi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top