Amashusho agaragaza imyiyereko y’Abasirikare Bashya 9,350 ba M23 ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga (VIDEO) 

Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihuriro rya gisirikare n’ihuriro rya politiki rizwi nka AFC/M23 ryamuritse abasirikare bashya 9,350 basoje amasomo n’imyitozo ya gisirikare muri iki cyumweru. Ibi birori byabereye mu kigo cya gisirikare cya Tchanzu, kimwe mu bigo by’ingenzi bifasha M23 mu gutoza abinjira muri iri huriro.

Aba basore n’inkumi baturutse mu ntara zitandukanye za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bivugwa ko bahisemo kwifatanya na AFC/M23 mu rwego rwo guharanira impinduka mu miyoborere y’igihugu cyabo.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Uretse aba basirikare bashya, AFC/M23 iheruka no kwerekana abandi 7,437 bari barasoje imyitozo ya gisirikare mu kigo cya Rumangabo hagati mu kwezi kwa Nzeri 2025. Ibi bigaragaza ko iri huriro rikomeje kwiyubaka mu buryo bugaragara, rikongerera imbaraga umutwe waryo wa gisirikare.

Abayobozi ba AFC/M23 bakunze kumvikana mu bitangazamakuru no mu nama zitandukanye bavuga ko intego yabo nyamukuru ari uguhagarika imiyoborere mibi y’ubutegetsi buriho muri RDC, bagashimangira ko abaturage benshi babashyigikiye kuko bifuza amahoro, umutekano n’imibereho myiza kurusha uko byifashe ubu.

 

Kugeza ubu, ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gukurikirana hafi ibikorwa bya M23 na AFC muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane nyuma y’uko bigaragaje ko bifite ubushobozi bwo kwiyongera mu mubare no mu bikoresho bya gisirikare.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top