Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yasezerewe mu irushanwa rya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Cairo kuri iki Cyumweru, bituma igiteranyo cy’imikino yombi kiba 5-0.
Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, APR FC yari yatsindiwe mu rugo ibitego 2-0, ibintu byagoye urugendo rwayo rwo gukomeza mu kindi cyiciro. Mu mukino wo kwishyura, Pyramids FC yongeye kugaragaza ubuhanga n’ubunararibonye mu irushanwa, itsinda ibitego bitatu byihuse bituma isezerera ikipe y’u Rwanda nta na kimwe ibashije kuyitsinda.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
APR FC yari ifite icyizere cyo kuba yakora amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere, ariko amahirwe yayo yagiye agabanyuka nyuma yo gutsindirwa mu rugo, bikaza kurangira isezerewe mu ijonjora ribanza.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, aho izaba ifite amahirwe yo gukomeza, mu gihe Pyramids FC yo yo mu Misiri izakomeza urugendo rwayo muri CAF Champions League, iri mu makipe akomeye yitezweho kugera kure.