Hamenyekanye ibyanditse muri rwa rwandiko rwasizwe na wa Munyeshuri wa kaminuza wiyahuye uyu munsi

Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Hanika Anglican integrated Polytechnic (Coste) yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

 

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Nyakwigendera witwa James wari mu kigero cy’imyaka 22 wakomokaga mu karere ka Rubavu, yari acumbitse mu mudugudu wa Mugonzi, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Yari acumbitse mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro (Saloon) aho yabanaga na mugenzi we mu nzu.

Mugenzi we yabwiye inzego z’ubuyobozi zari zihari ko mu gicuku ahagana i saa cyenda (03h00 a.m) yabyutse agiye kunywa amazi avugana na nyakwigendera cyakora uriya babanaga ahita asinzira atamenye ibyakurikiyeho.

 

Nyirigipangu nyakwigendera yari acumbitsemo yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 05/10/2025 arebye mu bwogero (douche) yari yegeranye n’ubwiherero abona nyakwigendera amanitse mu mugozi yapfuye niko kumeyesha abandi.

 

Uwatanze amakuru yavuze ko inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’akarere kugera ku isibo, n’iz’umutekano bagiye ahabereye ibyago.

 

Uriya muturage yavuze ko nyakwigendera yasize yanditse urupapuro ruvuga ko ‘umuntu ashobora gukora akantu gato kakavamo ikintu kinini’.

 

Kimwe mu bikekwa mu byatumye nyakwigendera yaba yiyahuye ni indwara y’agahinda gakabije (depression).

 

Ibindi byagaragajwe n’uwabanaga na nyakwigendera ni imiti yajyaga anywa.

 

Nyakwigendera yigaga muri Kaminuza mu mwaka wa kabiri, abo biganaga ndetse n’abaturanyi bageze aho bikekwa ko nyakwigendera yiyahuriye.

 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan avuga ko RIB na Polisi bagiye ahabereye ibyago, inzego z’ubuyobozi kandi zahamagaje iwabo ngo bahagere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top