Umusore ukomoka mu Budage ariko ukina mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Joy-Lance Mickels, wari utegerejwe i Kigali ku munsi wo ku wa Mbere kugira ngo afashe u Rwanda mu mikino ibiri ya nyuma yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ruzakina na Benin ndetse na South Africa, yagize imvune itunguranye.
Iyi mvune yabaye mu mukino ikipe ye yakinagamo kuri iki Cyumweru, ubwo batsindaga ibitego 2-0. Mickels yigaragaje cyane muri uyu mukino kuko yatsinze igitego kimwe kuri penaliti, ariko nyuma aza kugongana bikomeye n’umukinnyi bari bahanganye maze akurwamo mu buryo butari busanzwe.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Nyuma y’icyo kigongana, uyu mukinnyi yahise ajyanwa mu Ambulance asohoka mu kibuga, bikaba bitaramenyekana igihe azamara hanze ndetse n’ingaruka bizagira ku rugendo rwe rwo kwitabira imikino y’Amavubi iri imbere.
Umutoza w’Amavubi, Torsten Spittler, yari yamaze kumushyira mu rutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha kuri iyi mikino yombi. Iyi mvune ikaba ishyira u Rwanda mu rujijo, kuko Mickels yari umwe mu bakinnyi bari kwizerwa cyane mu busatirizi bw’ikipe.
Amavubi azabanza kwakira Benin i Kigali, mbere yo gukina umukino wa nyuma wo gushaka itike muri iri tsinda n’ikipe ya South Africa, imikino izafata ireme ku cyerekezo cy’u Rwanda ku nzozi z’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ubu abafana b’Amavubi baribaza niba uyu mukinnyi azabasha gusanga bagenzi be mu Rwanda cyangwa se niba azasiba, ibintu bishobora guha akazi gakomeye umutoza Spittler n’ikipe yose muri rusange.