Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 utaramenyekana imyirondoro yasanzwe muri Lodge yarayemo yo mu Karere ka Rubavu, amanitse mu mugozi yapfuye.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa gatandatu, tariki 4 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu wa Nyakabungo ku isaha ya saa 10h20’ z’amanywa.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yahamije aya makuru, avuga ko ba nyiri Lodge bakoze amakosa akomeye cyane kuko umuntu bamwakiriye ntibamwandike mu bitabo ntibanamutange muri raporo.
Ati “Uyu muntu utaramenyekana imyirondoro wasanwe yapfuye twabwiwe ko yageze muri iyi maison de passage mu ijoro rya tariki 3 Ukwakira 2025 bakora amakosa yo kutamwandika mu bitabo ndetse ntibanamutanga muri raporo.”
Avuga ko inzego z’ubuyobozi zahageze ziri kumwe na RIB, ndetse iperereza rigikomeje.
Akomeza asaba abantu bose bafite inzu zicumbikira abantu kwirinda amakosa yo kutandika mu bitabo imyirondoro y’ababagana, aboneraho no kubibutsa kujya babatanga muri raporo.
Iyi Logde yahise ifungwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi.