Wari umunsi witezwe n’Isi yose! Ku wa 3 Ukwakira 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari bitegerejwe gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu, intambwe yari kuzasiga amateka mashya mu mubano w’ibihugu byombi.
Intumwa z’ibihugu byombi zari zarakoze amanywa n’ijoro, ibintu byose byarashyizwe ku murongo, akazi gasigaye ari ak’ikaramu. Ariko ku wa 3 Ukwakira 2025, ubwo umunsi nyirizina wageraga, ibintu byarahindutse.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Mu buryo butunguranye, Perezida Félix Antoine Tshisekedi yasabye ko intumwa ze zitagomba gusinya ayo masezerano “mu gihe cyose 90% by’ingabo z’u Rwanda zitarava muri RDC.”
U Rwanda rwaratangaye, ariko n’intumwa za RDC ubwazo ntizabyiyumvishaga. Mu biganiro byose byari byabaye mbere, nta n’umwe wari wavuze ku ngingo y’ingabo. Uko byagenda kose, icyari cyitezwe nk’isoko y’amahoro n’ubufatanye byahindutse inkuru y’undi munsi.
“Twatunguwe n’icyemezo cya RDC”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko “Bari biteguye gusinya mu gitondo gikurikiyeho, ariko ku munota wa nyuma Perezida Tshisekedi yahaye intumwa ze amabwiriza yo kudasinya. Yagize ubwoba ko abaturage bo mu gihugu cye babyakira nabi.”
Ambasaderi Nduhungirehe yongeyeho ko ayo masezerano yari ay’ubukungu gusa, nta na hamwe yagarukaga ku bibazo by’umutekano.
Ati “Ibiganiro byose byakorwaga mu buryo bw’ubucuruzi n’ishoramari. Ingingo zerekeye umutekano zikurikiranwa n’urwego ruhuriweho rw’umutekano, JSCM.”
Yavuze ko icyemezo cya RDC cyateye urujijo nyuma y’akazi gakomeye kari karakozwe n’umuhuza Massad Boulos hamwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, bashyizemo imbaraga nyinshi ngo impande zombi zumvikane.
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko muri Nzeri 2024, Tshisekedi ari na we wabujije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC gusinya ku masezerano yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, nyamara ku abahagarariye ingabo z’ibihugu byombi bo bari barabyumvikanyeho.
Perezida Kagame yari yarabivuze
Abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na RDC, bamaze kubona iyi myitwarire ya Tshisekedi, bibutse amagambo Perezida Paul Kagame yavuze mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfal muri Werurwe 2025.
Perezida Kagame yavuze ko yagiye aganira na Perezida Tshisekedi inshuro nyinshi akijya no ku butegetsi, ariko ko yabonye ko bigoye kumvikana na we kuko bamara kuvugana, ibyo bumvikanye akava aho yabihinduye.
Yagize ati “Ntabwo nanga kuganira na we, ariko dukwiye kuba tuvugana ibintu bifitiye inyungu ibihugu byombi, kandi bifite intumbero yo gushaka gukemura ibibazo. Nta kibazo mbifiteho.
“Kumvikana na Tshisekedi ni cyo kintu cya mbere kigoye, ndashaka no kubyerekana, nshaka kumenya umuntu waba warumvikanye na we, waza akambwira ati ’Wowe urabeshya’. Nagiye nganira na we, mukemeranya ibintu, yaba agisohoka mu muryango, akaba yabyibagiwe, cyangwa akabihindura, ukumva avuga ngo oya oya, ntabwo ibyo twigeze tubivuga.”
Abajijwe icyo yabwira Perezida Tshisekedi babaye bicaranye ako kanya, Perezida Kagame yagize ati “Namubwira ngo nakwifuje ko atakabaye ari Perezida wa kiriya gihugu cyiza. Kandi rwose ubutaha ninongera kwicarana na we nzabimwibwirira imbonankubone.”
Kwisubiraho kwa Tshisekedi ku masezerano byasize benshi bibaza niba koko afite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibigendanye n’amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington DC hagati y’u Rwanda na RDC.
Mu gihe isi yari yizeye ko aya masezerano ari intangiriro y’igihe gishya cy’imikoranire, icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyongeye kuzamura igihu hagati y’ibihugu byombi.