Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umusore wari ugiye guhorera urupfu rwa murumuna we

Mu karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru polisi yarashe umwe mu basore bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bari bagiye gukora urugomo mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rwa mugenzi wabo.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2025, ubwo abo basore bamenyerewe nk’“Abapari” bari banyoye inzoga maze bahagarika imodoka ya polisi bari bayihuriye mu nzira, bayitera amabuye mu rwego rwo kurakaza inzego z’umutekano.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ibyo byakomotse ku rupfu rw’umwe muri bo wapfuye nyuma yo kugwa mu cyobo mu birombe bya Rutongo Mining, ubwo yahungaga abashinzwe umutekano b’iyo kompanyi. Urupfu rwe rwatumye bagenzi be, barimo mukuru we, bavuga ko bagiye “kwiha ubutabera” no kwihorera.

Nyuma yo gushyingura nyakwigendera, abo basore banyweye inzoga mu kabari, hanyuma bashyira bariyeri mu muhanda kugira ngo bahagarike abagenzi, bagerageza no guhiga umwe mu bashinzwe umutekano wa Rutongo Mining ariko ntibamubona.

Polisi yagerageje kuburizamo ubwo bushotoranyi, irasa mu kirere kugira ngo ibacogoze, ariko bakomeza guteza akaduruvayo. Byarangiye umwe muri bo mukuru wa nyakwigendera arashwe ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo n’ibyo kurwanya inzego z’umutekano, avuga ko bituma abantu babura ubuzima kandi bikabangamira ituze rya rubanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top