Umubyinnyi ukunzwe mu myidagaduro nyarwanda, Titi Brown, yatangaje inkuru ibabaje ariko inagaragaza igitangaza cy’Imana, aho yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari yagonganye n’umumotari bari kumwe.
Iyi mpanuka yahitanye umumotari bahuye, akimara kugongwa agahita yitaba Imana, mu gihe Titi Brown we yabashije kurokoka nta kibazo gikomeye yagize.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Titi Brown yashimangiye ko kurokoka nk’uku ari ubuntu bw’Imana. Yagize ati:
“Mwabantu mwe, kurokoka accident ya hoho motari waru gutwaye agapfa ukabivamo na ni gisebe, that’s God’s grace .”
Uyu musore akomeza ashimira Imana kuba yamurinze, ndetse anagaragaza agahinda kenshi ku rupfu rw’umumotari wahasize ubuzima.
Ni inkuru ikomeje gutera benshi agahinda ariko kandi inashimangira ko ubuzima ari impano y’Imana, abantu bakwiye guhora bashimira uburinzi bwayo.