Umusirikare w’u Rwanda, Sgt Sadiki Emmanuel, usanzwe ari mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu rwego rw’ubushoferi, yamaze kugarurwa mu gihugu nyuma y’igihe yari amaze afungiye mu Burundi.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasohoye ku wa 24 Nzeri 2025, bivugwa ko Sgt Sadiki Emmanuel yari yafashwe na Polisi y’u Burundi ubwo yari yarenze umupaka atabishaka, ari nabyo byabaye intandaro yo kumufunga.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Itangazo rya RDF ryemeje ko nyuma y’ibiganiro n’inzego bireba ibihugu byombi, uwo musirikare yahawe igihugu cye ndetse agarurwa mu Rwanda amahoro.
RDF yashimye uburyo inzego zombi z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi zakoranye neza mu gusobanura ikibazo, bikarangira umusirikare wabo asubijwe mu gihugu cye.
Iri tangazo rivuga kandi ko RDF izakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano z’ibihugu bituranyi mu rwego rwo kubaka icyizere no kurinda umutekano mu karere.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda n’u Burundi bikomeje kubaka umubano mushya nyuma y’imyaka byari bimaze mu mibanire idahagaze neza.