Breaking : Abafana bazitabira umukino w’Amavubi na Benin bazahabwa akayabo k’Amafaranga

Abafana bazitabira umukino uzahuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na Bénin kuri Stade Amahoro bahawe amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo imyambaro n’icya miliyoni 1 Frw.

Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ni bwo kuri Stade Amahoro hazabera umukino w’Umunsi wa Cyenda mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rivuga ko abafana bazagura amatike hakiri kare kandi bakagera kuri stade kare hari andi mahirwe abateganyirijwe.

Ryagize riti “Imiryango ya stade izafungurwa Saa Sita zuzuye z’amanywa, tombola ibanziriza umukino izatangira Saa Kumi z’umugoroba. Abafana bazahagera hakiri kare bazahabwa amahirwe yo gutsindira imyambaro yemewe y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse n’imipira yo gukina.”

“Mu gihe cy’akaruhuko ku makipe yombi, abandi banyamahirwe bazegukana ibihembo by’amafaranga bingana na 100.000 Frw, 200.000 Frw, 300.000 Frw, 500.000 Frw n’igihembo nyamukuru cya 1.000.000 Frw.”

FERWAFA ishishikariza abafana kugura amatike no kugurira inshuti n’imiryango yabo kugira ngo bongere amahirwe yo gutsindira ibihembo, kandi abanyamahirwe akaba ari abazagura amatike bitarenze ku wa Kane tariki 9 Ukwakira, mbere ya saa Munani z’Amanywa.

Amavubi yifuza gutsinda uyu mukino ukomeye, akagira amanota 14 afitwe na Bénin iyoboye Itsinda C na Afurika y’Epfo iherutse gukurwaho amanota. Ikipe izatsinda uyu mukino izaba ifite amahirwe menshi yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top