Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekanye igikorwa cyakozwe n’abasirikare ba Burundi Special Commandos cyasekeje imbaga y’abantu benshi. Ni igikorwa cyabereye muri Stade aho abasirikare barenga 25 bari bagamije kugwa mu kibuga hagati mu kugaragaza ubuhanga bwo gusimbuka bavuye mu ndege.
Ariko ibintu ntibyagenze nk’uko byari byateganyijwe, kuko mu basirikare bose bari bategerejwe mu kibuga, umwe gusa ni we wagwiriye mu kibuga cya Stade. Abandi bose barohamye mu mashyamba, abandi bagwa hejuru y’amazu, abandi bakubita ku bipoto by’amashanyarazi.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Amahirwe ku gihugu cy’u Burundi cyari gifite ikibazo cyo kubura amashanyarazi muri ako kanya, ntihagira n’umwe ukubitwa n’amashanyarazi cyangwa ngo ahatakarize ubuzima.
Abari muri Stade, mu majwi yumvikanye muri ayo mashusho, bavugaga ko impanuka zabaye zatewe n’umuyaga mwinshi wari uhari, bituma abasirikare bananirwa kugenzura aho bagwa. Hari n’amashusho yagaragaje umwe mu basirikare wari wagwiriye mu rutoki.
Dore uwaguye mu rutoki:
Ibi byabaye impanuro ku bategura ibirori n’imyitozo nk’iyi, aho benshi ku mbuga nkoranyambaga basabye ko hakwiye kongerwa ubushishozi no kubahiriza ingamba z’umutekano, kugira ngo ibikorwa bigamije gususurutsa abaturage bitazasiga inkovu cyangwa ibyago bikomeye.