RIB yasobanuye byimbitse icyatumye ifunga abayobozi 14 bo muri Nyabihu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje amakuru y’uko rufunze abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David n’abandi bafatanyacyaha barimo abakozi bashinzwe amasoko, umukozi ushinzwe ubwubatsi, umukozi ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’imirenge, bamwe mu bakuriye Ibuka mu mirenge na ba rwiyemezamirimo.

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira, RIB yasobanuye ko bariya bayobozi “bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ziherereye mu mirenge 7 igize Akarere ka Nyabihu.”

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Uru rwego rwasobanuye ko mu bihe bitandukanye abakekwa “bagiye basinya inyandiko zemeza ko hakiriwe ibikoresho by’ubwubatsi kandi bitakiriwe, ndetse n’ibyakiriwe bikaba bitujuje ubuziranenge.”

Abakurikiranywe bafungiwe kuri Station za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB yaboneyeho kwibutsa abantu bafite inshingazo zo gucunga umutungo wa rubanda kwirinda kuwurigisa, kuwusesagura cyangwa kuwukoresha nabi kuko bihanwa n’amategeko.

Rwashimiye kandi abantu bose batanga amakuru ku barigisa, basesagura cyangwa bafata nabi umutungo wa rubanda, runabashishikariza gukomeza kujya bayatangira ku gihe kugira ngo bifashe no gukumira icyaha kitaraba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top