Izo ngorane zikunze kwibasira cyane abakiri bato, kuko usanga bataragira ubushobozi bwo guhitamo ibyo bakwiye kureba cyangwa badakwiye kwitaho mu gihe barikoresha ariko hari n’abakuze zigeraho.
Ku bana ingorane bahura na zo ziri mu byiciro bine birimo izishingiye ku makuru, izishingiye ku bo bahura na bo, izishingiye ku myitwarire n’izishingiye ku masezerano.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Ku bijyanye n’ingorane zishingiye ku makuru harimo amashusho atesha umwana agaciro, amashusho yerekeye imibonano mpuzabitsina, ihohotera, amashusho cyangwa inyandiko by’ivangura cyangwa bibiba urwango, amakuru cyangwa inkuru z’ibinyoma, amakuru/amashusho yimakaza imyitwarire mibi.
Izishingiye ku bo ahura nabo harimo icuruzwa ry’abana, ivangura n’imvugo zibiba urwango, ihohotera, itotezwa, ubuhezanguni, guterwa ubwoba, imyitwarire iganisha ku mibonano mpuzabitsina no gutanga amakuru y’aho umwana aherereye.
Ku zishingiye ku myitwarire harimo kumwazwa, kwandikirwa ubutumwa bwerekeye imibonano mpuzabitsina, gukwirakwiza amashusho agaragaza ubwambure bw’undi muntu umwihimuraho, gukangishwa, kwiyitirira undi muntu, gukozwa isoni mu ruhame, guhatirwa gukora ikintu, gutuma utakarizwa icyizere, ibyaha bikorerwa kuri murandasi, urusimbi n’ibindi.
Ibi byose bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana ukoresha murandasi ari nayo mpamvu u Rwanda rwashyizeho politiki yo kumurengera kugira ngo bikumirwe.
Nko ku mashusho y’urukozasoni kuri ubu asigaye ari buri hamwe ku mbuga nkoranyambaga, biroroshye ko umwana ayabona nubwo yaba atari agambiriye kuba ari yo areba.
Mu Rwanda kureba pornographie, bikora ubishaka, isaha ashakiye, yewe hari n’ababa imbata yazo, akazi kakabananira ku buryo bagera mu biro, ka cyayi kakaba amashusho y’imibonano mpuzabitsina.
Aho zibera icyago, ni uko zica umuntu ari mu munyenga. Uzabona umugabo wabaye igisare, usigaye ufata umugore nk’imashini y’imibonano mpuzabitsina, birenge yirare mu bato, abasambanye kahave.
Bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko batangiye kuzireba bafite imyaka iri hagati ya 12 na 16 kandi ko bamwe byabagizeho ingaruka zirimo no kwishora mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina bakiri bato.
Umwe yagize ati “Nari mfite nk’imyaka 16, nacunze iwacu baryamye ndazireba, ndavuga nti ‘ibi bintu ko bishamaje’. Ntangira kureba pornographie uko.”
Undi ati “Narazirebye cyane kuko niga nko mu wa gatanu mu mashuri abanza ni bwo natangiye. Nari mfite agatelefoni gato ka matushi. Byatumye nkora imibonano mpuzabitsina ndi muto cyane ku myaka 16. ”
Mugenzi wabo na we yunzemo ati “Nabitangiye bihereye mu itsinda rya WhatsApp boherezagamo link zabyo, rimwe mfunguye iya mbere ndakururwa nshaka gukomeza kuzireba, nari mfite imyaka 12.”

Mu mbuga zisurwa cyane mu Rwanda, iza pornographie, zihora mu myanya 20 ya mbere kandi nta gitangira ku mwana muto.
Mu rwego rwo gukemura ibibazo bishingiye ku ngaruka zitandukanye abana bashobora guhura nazo kubera ikoranabuhanga, u Rwanda rwateguye Politiki yo kurengera umwana ku ikoranabuhanga kandi yitezweho umusanzu ukomeye.
Iyi politiki yashyizwe hanze muri Nzeri 2025, igena uburyo bwo guhangana n’ibibazo umwana ahura na byo igihe akoresha murandasi.
Mu byo iteganya ni uko inzego za Leta n’ibigo bitanga serivisi kuri murandasi bazakorera hamwe mu gushyiraho uburyo bwo gutahura no gukumira amakuru ashobora gutera ihohotera rikorerwa abana, hagashyirwaho uburyo, amategeko n’amabwiriza bifasha ibigo bitanga serivisi za murandasi guhagarika imbuga zanze gukuraho ayo makuru yagaragajwe.
Hazanashyirwaho uburyo bwo gucunga abashobora gukora ibyaha, bikorwe hashingiwe ku bipimo n’imikorere inoze byo ku rwego mpuzamahanga.
Ikindi cy’ingenzi gishobora no guca intege abareba filime z’urukozasoni ni ugushyiraho ibipimo n’amabwiriza y’imyitwarire n’imikorere bifasha abubaka ikoranabuhanga, n’abatanga serivisi z’ikoranabuhanga kudatatira indangagaciro nyarwanda, hagenderewe umutekano w’abana igihe bakoresha murandasi.
Bimwe mu bigamijwe ni ugukora ku buryo abana batagera ku nyandiko cyangwa amashusho adakwiranye n’imyaka yabo cyangwa se ashobora kubangiza.
Hari ukudashyira hanze amakuru yerekeye umwana ari ku mashini cyangwa kuri murandasi no gukemura imbogamizi zagaragajwe n’imikoranire no gusangira amakuru hagati ya murandasi ziri ahantu hatandukanye, ibikinisho bifite aho bihurira kuri murandasi na serivisi zituma umuntu areba amashusho kuri murandasi.
Ikindi iteganya ni ugushyira amakuru yamamaza kuri murandasi mu byiciro hakurikijwe ubukure ni uburyo bwiza bwo gukorera mu mucyo mu kugenzura amakuru na serivisi zihabwa abana.
Hari kandi gusaba abatanga serivisi zitandukanye, gushyiraho uburyo bwo kugaragaza amakuru adakwiriye ku bana.
Mu gihe ibyo byaba bikozwe nk’uko biteganywa byaca intege umuvuduko abana bangirikaho kubera ikoranabuhanga.
Ni politiki iteganya ko hagomba no gushyirwaho umurongo utishyurwa abantu bashobora gukoresha mu gutanga amakuru, guhabwa ubufasha n’abahanga babishoboye no kubona uburyo bwo gusiba amakuru cyangwa guhagarika imbuga nk’izo.
Abaturage b’u Rwanda bagizwe ahanini n’urubyiruko. Abana, basobanurwa nk’abantu bose bari munsi y’imyaka 18 bakaba bagize hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage bose.
U Rwanda rukora uko rushoboye ngo ikoranabuhanga rikoresha murandasi rigere kuri bose, kugera ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu mijyi yose, no kwimurira serivisi za Leta, iz’amabanki, ibikorwa by’ubucuruzi n’izindi serivisi ku mbuga za murandasi.
Politiki yo Kurinda no Kurengera Umwana Igihe Akoresha Murandasi iteganya ko igihe kizagera buri mwana akaba abasha gukoresha murandasi; bityo birasaba ko hajyaho ingamba zo kumwongerera ubushobozi, kumurinda mu isi y’ikoranabuhanga rikoresha murandasi kandi uburenganzira bwe bugatezwa imbere mu nzego zose.
U Rwanda rwamaze gushyiraho ibikenewe mu rwego rwa politiki mu guteza imbere ikoranabuhanga, uburenganzira bw’umwana n’umutekano w’ikoranabuhanga, kandi rwafashe ingamba zo gukemura zimwe mu mbogamizi zijyanye n’ikoranabuhanga.
Iyi politiki igaragaza n’inzego zigomba gufatanya mu gukumira izo ngorane zirimo Minisiteri y’Ubutabera, iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iy’Ikoranabuhanga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RURA, RISA, REB, Polisi y’Igihugu n’izindi nzego.
Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka itanu cy’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki, hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na 1.520.000.000 Frw.


