Mu mukino wahuje Amavubi na Bénin wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Bahizi Venuste, uzwi cyane ku izina rya Nzovu, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ari gusoma umugore mu ruhame.
Iyi video yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yateje impaka n’urusaku rwinshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bamwe bavuga ko ibyo Nzovu yakoze ari byo byateye umwaku ku ikipe y’igihugu Amavubi, yatsindiwe imbere y’abafana igitego 1-0 na Benin.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Bamwe mu batanze ibitekerezo bagize bati:
- “Atera umwaku.”
- “Ariko Nzovu yavuzeko u Rwanda ruzajya mu gikombe cy’Isi atariho!”
- “Iyi myanda n’iyo dutera imikoshi yo gutsindwa sha.”
- “Ntagira isoni muri stade koko!”
Hari n’abandi bavuze ko ibyo yakoze bidakwiriye kubera ko byabereye ahantu hahurira abantu benshi, abandi bavuga ko ari ibintu bisanzwe atari bikwiye gufatwa nk’ikibazo gikomeye.
Abandi bakomeje gusabira uyu mugabo amahoro bavuga ko abantu batagakwiye kumucira urubanza kubera igikorwa kimwe cyagaragaye mu mashusho, umwe akandika ati: “Muhe Nzoviste amahoro.”
Nyuma y’uyu mukino, Amavubi yasigaranye amanota 11 ku mwanya wa kane mu itsinda, amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi akaba yahise ayoyoka.
Benin yahise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 17, Afurika y’Epfo ifite 15, naho Nigeria ikagira 14 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-1.
Ku wa Kabiri, Nigeria izacakirana na Benin, mu gihe Afurika y’Epfo izakira u Rwanda mu mukino usoza itsinda.
Abakunzi b’umupira bakomeje kwibaza niba koko ibyo Nzovu yakoze bifitanye isano n’umwaku bavuga, cyangwa niba ari amahirwe y’Amavubi yari asanzwe make.