Hapfiriyemo uruhinja rw’amezi 10! Abantu 40 bapfiriye mu mpanuka ya bus nini  yarenze umuhanda

Iyi mpanuka ikomeye yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, mbere ya saa yine z’ijoro, ahagana ku birometero umunani mbere y’aho bita Nyl Plaza tollgate mu Ntara ya Limpopo, muri Afurika y’Epfo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’Intara, Colonel Malesela Ledwaba, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Volvo yari itwaye abantu 54 yaturutse Johannesburg, ihagarara muri Midrand no muri Pretoria mbere yo gukomeza urugendo rwerekeza Zimbabwe.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Iyo modoka yaje kugira impanuka ikomeye, ihitana abantu bagera kuri 40, barimo umwana w’amezi 10.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwana muto afashe umurambo wa nyina wuzuye amaraso, bicaye muri bisi, mu gihe andi mashusho agaragaza umurambo w’umugabo wapfiriye aho ndetse n’imodoka yegereye ibikoresho by’ubutabazi byihuse.

Colonel Ledwaba yavuze ko umushoferi w’imyaka 42, ukomoka muri Zimbabwe, ari we wari utwaye iyo modoka ya bisi y’amasitire 60, akaba yari avuye ku cyicaro cya Power House, aho bisi zitangira urugendo muri Johannesburg.

Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka yababaje, ikaba ari imwe mu zibasiye benshi mu bakora ingendo hagati ya Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Malawi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top