Perezida Tshisekedi mu makimbirane n’igisirikare nyuma yo gufunga abajenerali 30

Perezida Felix Tshisekedi ari mu mvururu zikomeye n’abasirikare bakuru ba FARDC, aho abasaga 70 barimo abajenerali 30 bafungiwe mu mazu y’iperereza rya gisirikare, bashinjwa gushyigikira uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.

Abafunzwe barimo Lt. Gen. Christian Tshiwewe Songesha (Umugaba Mukuru w’Ingabo), Brig. Gen. Benjamin Katende Batubadila (Ushinzwe ibikorwa n’iperereza muri Republican Guard), na Gen. Franck Baumunda Ntumba, wahoze ayobora “Maison Militaire” ya Perezida.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Hari n’abandi nka Gen. Philemon Yav, Maj. Gen. Bruno Mpezo Mbele, n’umuyobozi wa 33rd Military Region muri Sud-Kivu, Maj. Gen. Robert Yav Avul.

Izi mfungwa zishinjwa kuba zidakiranuka kuri Tshisekedi cyangwa kuba zifitanye isano na Kabila, ushinjwa kuba “se w’inyeshyamba za AFC/M23.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top